Iyi koperative ivuga ko izo nguzanyo zizayifasha kwinjiza arenga miliyari 28 Frw, isohore miliyari zirenga 10,9 Frw, ibizatuma yunguka arenga miliyari 17 Frw mu mpera za 2024.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 29 Ukuboza 2023, mu nteko rusange yahuje abanyamuryango bayo, hareberwa hamwe ibyagezweho ndetse n’ibigomba gukosoka kugira ngo mwarimu akomeze kwegerezwa serivisi z’imari ku buryo
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 29 Ukuboza 2023, mu nteko rusange yahuje abanyamuryango bayo, hareberwa hamwe ibyagezweho ndetse n’ibigomba gukosoka kugira ngo mwarimu akomeze kwegerezwa serivisi z’imari ku buryo butamugoye.
Umwaka ushinze iyi koperative yari yagaragaje ko uyu mwaka wa 2023 uzarangira yungutse miliyari 13,9 Frw ariko mu mpera za Ugushyingo 2023 yabaruraga miliyari 15,3 Frw.
Ni inyungu yagizwemo uruhare n’ibirimo gushaka kwiteza imbere kw’abarimu aho mu nguzanyo zateganywaga gutangwa zirenga miliyari 150 Frw, mu Ugushyingo 2023 hari hamaze gutangwa miliyari 175 Frw.
Ni umusaruro kandi ukubiye mu kugera ku ntego iyi koperative yihaye, aho ibikorwa byari biteganyijwe byagezweho ku kigero cya 82% muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Umwarimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko mu bikorwa nyamukuru bazibandaho uyu mwaka harimo ukunoza uburyo bwo gutanga serivisi, hagabanywa ikiguzi n’urugendo umwarimu asabwa kugira ngo agere kuri serivisi z’imari bamuha.
Bizagerwaho izo serivisi zishyirwa ku ikoranabuhanga, umwarimu akaba yazibona akoresheje telefoni ye cyane ko uyu munsi amashami y’iyi koperative aba abarizwa ku karere, bigasaba urugendo runini ku batuye mu bice bya kure.
Uwambaje ati “Ni gahunda zifasha umwarimu kwiha serivisi. Zirimo nko gukoresha telefoni ye cyangwa ubundi buryo bwashyizweho hifashishijwe internet, bigafasha wa mwarimu wo mu mudugudu wa kure utegeranye n’akarere kubona serivisi zose zaba iz’inguzanyo n’ibindi. »
Bizajyana no gushyiraho uburyo bwo gusaba inguzanyo hifashishijwe ikoranabuhanga rifasha gusesengura inguzanyo abanyamuryango basaba, bakabasha kureba aho igeze n’ibindi bidasabye ko bagana amashami ya Umwalimu SACCO.
Nubwo bimeze bityo ariko abarimu bagaragaza ko kuri ubu Umwalimu SACCO itabarengereza miliyoni 3,5 Frw z’inguzanyo ku mushahara (avance sur salaire), inguzanyo zitangwa nta ngwate, iyo arenzeho umunyamuryango asabwa ingwate, bagasaba ko yakongerwa.
Uwambaje yavuze ko iyi ku nguzanyo ku mushahara abarimu bahabwa imara imyaka itanu, ariko ikabarirwamo iya miliyoni 3,5 Frw zidatangirwa ingwate yishyurwa mu myaka itatu, byose bigashingirwa ku bushobozi bwa mwarimu.
Ati “Dushingira ku bushobozi bw’umwarimu. Mu gihe amafaranga yishyura buri kwezi atarenze 50% by’umushahara we wose, amafaranga yose yabona mu myaka itanu yayahabwa, ahubwo ibituma tumuha inguzanyo igera mu myaka itanu ni yo ngwate.”
Ku bijyanye n’abasaba ko iyo nguzanyo y’imyaka itanu bayihabwa nta ngwate ahubwo bagashingira ku mushahara, Uwambaje yavuze ko umushahara utaba ingwate ahubwo ari uburyo bwo kwishyura mu gihe ingwate ari ubwishingizi ku mafaranga bahabwa.
Ati “Niba bwa bwishyu buramutse butagihari, ko umwarimu ashobora kuba uyu munsi ari mu kazi ejo akagira ibituma akavanwamo, ya nguzanyo izishyurwa n’iki? Ni yo mpamvu haza ingwate.”
Ikibazo cy’inguzanyo kijyana n’ikindi cy’inyungu abarimu bungukirwa ku bwizigame bwabo, bakavuga ko iyo nyungu batayihabwa kugira ngo bayifashishe mu gukemura ibibazo byabo bya buri munsi. Uwambaje yavuze ko batayahabwa kuko abafasha kubona inguzanyo zisumbuye.
Ubusanzwe Umwalimu SACCO yashyizeho uburyo bwo kwizigama ku banyamuryango, bakazajya bacibwa 5% by’umushahara wabo wa buri kwezi ariko na leta ikazajya ibaha nkunganire kugira ngo za nguzanyo bahabwa ziyongere.
Ni amafaranga ahoraho umunyamuryango ntayasubizwe kugeza asezeye mu mwuga ariko Umwalimu SACCO ikayungukira 5%, icyakora ngo iyo nyungu irongera igasubizwa kuri bwa bwizigame aho guhabwa abarimu.
Ku kibazo cy’ubusumbane hagati y’abarimu ba leta n’abo mu bigo byigenga ku bijyanye n’inyungu bakwa ku nguzanyo, Uwambaje yavuze ko icyabiteye ari uko aba leta bashyiriweho nkunganire.
Yagaragaje ko Umwarimu SACCO igitangira abarimu bose bacibwaga 14% by’inyungu ku nguzanyo bahawe, nyuma leta iza gushyiramo nkunganire ku ba leta.
Byatumye aba leta bacibwa inyungu ya 11% ku nguzanyo z’amacumbi, 11% ku nguzanyo z’imishinga ibafasha kongera umushahara n’iya 13% ku nguzanyo yo ku mushahara (avance sur salaire) mu gihe abarimu bigenga bo izo zose zakomeje kuba ku nyungu ya 14%.
Ati “Amafaranga leta yashyizemo yishyuye cya gice cyaburaga kugira ngo inyungu ku nguzanyo igere kuri 14% kuko leta yayaduhaye ku nyungu ya 0%. Mu gihe abarimu bigenga bo batabiteganyirijwe, ariko na bo nkabahumuriza kuko nta handi babona inguzanyo ku nyungu ya 14%.”
Koperative Umwalimu SACCO yashinzwe mu 2006 ariko itangira gutanga inguzanyo mu 2008, aho kugeza uyu munsi ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 155, ikabarirwa umutungo wa miliyari zirenga 193 Frw.