ICYITONDERWA: Abasaba baributswa guhora bagenzura amakuru buzuza bandika ababagana kubera ko adashobora gukosorwa mu gihe kode yo kwishyura yamaze gutangwa.
Igiciro ntarengwa ni 500 Frw. Uyarenza azahanwa.
Iyi serivisi nkoranabuhanga ifasha abayikoresha kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, no kohereza dosiye kuri Polisi y’Igihugu (RNP). Intego y’iki kizamini ni ugusuzuma ubumenyi bw’usaba uruhushya mu mategeko, ibyapa ndetse n’ibimenyetso by’umuhanda. Usaba ashobora guhitamo gukorera ikizamini mu kinyarwanda, icyongereza, n’igifaransa. Ashobora no guhitamo gukorera ikizamini kuri mudasobwa cyangwa ku rupapuro.
Guhabwa serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi ku giciro cya 5,000 Frw. Kode yo kwishyuriraho icyura igihe nyuma y’amasaha 8 mu gihe uwiyandikishije atishyuye.
Iyi serivisi ikorera ku myanya yatanzwe, aho imyanya yatanzwe ku munsi iba ibaze; uje mbere ni we ubona umwanya. Mu gihe umwanya wifuje utabonetse, ushobora guhitamo indi tariki ifite umwanya. Ukimara kwishyurira ikizamini, uhita uhabwa umwanya ndetse n’itariki, isaha, n’aho ikizamini kizakorerwa.
Ibikenewe:
- Usaba agomba kuba afite imyaka 16 no hejuru. Uwakoreye uruhushya rw’agateganyo ku myaka 16 akarutsindira, yemerewe kurwandikisha agize imyaka 18 y’amavuko.
- Usaba ashobora guhabwa iyi serivisi, yaba afite cyangwa adafite konti kuri IremboGov.
- Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.
- Usaba agomba kuba afite indangamuntu nyarwanda. Pasiporo n’ibyemezo bisimbura indangamuntu ntibihagije kugira ngo wiyandikishe mu kizamini.
- Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora. Musabwa kudakoresha nomero ya telefone y’undi muntu kugira ngo mutabura amakuru y’ingenzi.
- Usaba ntagomba kuba afite Ikizamini kitarakorwa cyangwa nimero yo kwishyuriraho itarishyurirwa (igifite agaciro) kugira ngo abashe kwiyandikisha.
- Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba yoherezwa SMS/imeyili byemeza amatariki, ikigo cy’ikizamini na kode y’ ikizamini. Abiyandikishije basabwa kuboneka ku munsi w’ikizamini.
Kurikira izi ntambwe zoroshye kugira ngo wiyandikishe:
- Gana urubuga rw’Irembo www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga