Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2023, mu Karere ka Nyagatare habereye Umuhango wo gutangiza siporo n’ umuco mu mashuri mu mwaka wa 2023-2024, ku rwego rw’ Igihugu. Uyu muhango ukaba waritabiriwe n’ abanyacyubahiro batandukanye. Insanganyamatsiko y’ uwo munsi akaba yari “IMIYOBOREE MYIZA INKINGI Y’ITERAMBERE”.
Iki gikorwa cyatangijwe na siporo rusange aho abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyeshuri n’abarezi babo ndetse n’ abaturage babishoboye muri aka karere bakoreye siporo hamwe.
Mu rwego rwo gushimangira ko siporor ari ubuzima, kuri sitade Gorogota ya Nyagatare habereye igikorwa cyo gupima indwara zitandura harimo : Umuvuduko w’ amaraso, Diyabete n’ izindi, aho abayobozi ndetse n’ abandi bitabiriye uyu muhango bapimwe bagahabwa ibisubizo mu rwego rwo kureba uko bahagaze.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyagatare Bwana Gasana Stephen akaba n’ umushyitsi mukuru muri uwo muhango yashimiye Nyakubahwa perezida wa Repuburika y’ u Rwanda kubw’ ibikorwa remezo bahawe muri ako karere nka Sitade, ndetse avuga ko ingengo y’ imari yagenewe siporo by’umwihariko mu mashuri izakoreshwa neza mu rwego rwo kuzamura siporo mu karere hakaboneka impano nshya mu Gihugu muri siporo zose cyane cyane mu mupira w’amaguru.
Umuyobozi yongeyeho ko bafite amashuri 280 mu Karere kose akaba ariko karere gafite ibigo by’amashuri, abanyeshuri n’abarimu benshi ugereranyije n’utundi turere 29 mu GIhugu. ““Turashima ko abayobozi badukuriye bahisemo ko uyu muhango wo gutangiza siporo n’umuco mu mashuri ubera mu karere kacu.”
Bwana Gasana yakomeje agira ati “ni inshingano zacu nk’ubuyobozi bw’akarere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri muri rusange gucunga neza ingengo y’ imari tugenerwa mu guteza imbere siporo. Ubu twatangiye gukora inama zihariye zo guteza imbere siporo nta yindi ngingo irimo. Turashimira abayobozi baje kwifatanya natwe uyu munsi, ibyo tuvuga tubifite ku mutima turakoresha imbaraga zishoboka kugirango siporo n’ umuco byimakazwe kandi bizane impinduka nziza mu karere ndetse no mu Gihugu”.
Umuyobozi w’ Urwego rw’ Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Mbarushimana Nelson akaba yari n’ intumwa ya Minisitiri w’ Uburezi muri uwo muhango ikiganiro abitabiriye umuhango wo gutangiza siporo n’ umuco mu mashuri cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “IMIYOBORERE MYIZA INKINGI Y’ ITERAMBERE” ko nk’ urwego ahagarariye bashimiye abitabiriye umuhango.
Yagize ati: “ Dushinzwe gutegura integanyanyigisho harimo na siporo ndetse no gutanga abarimu bashoboye bigisha siporo no kubahugura ndetse no gukora uko dushoboye ikoranabuhanga rigatera imbere mu mashuri yose”.
Yongeyeho ko siporo ari ingenzi kandi bikaryoha cyane kubona ibendera ry’Igihugu rizamurwa n’ amakipe atandukanye ahagararira Igihugu. Turifuza ko amakipe azatsinda akazajya muri FEASSA akarere ka Nyagatare kazagira amakipe atandukanye muri siporo zose. Minisiteri y’ Uburezi irifuza ko amakipe azajya atsindira ibikombe mu mikino itandukanye yashakirwa ingengo y’imari akajya abanza kwitegura, agakina n’ andi makipe yo mu karere, hanze y’Iguhugu mbere y’uko FEASSA itangira.
“Minisiteri ifite Uburezi mu nshingano binyuze mu Rwego rw’ Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) turifuzako buri shuri ryagira umwarimu wize ibya siporo warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu rwego rwo gutanga uburezi bufite ireme muri siporo. Ubundi buri mwaka ku bufatanye n’uturere duhitamo abarimu icumi (10) bakajya kwiga muri kaminuza y’ u Rwanda biga uburezi; ariko muri abo icumi hagomba kuzajya habamo n’ abazajya biga siporo muri kaminuza kugirango dukomeze tugire abarimu bashoboye ndetse muri abo icumi bashobora kwiyongera.” Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson niko yavuze.
Umuyobozi wa REB yibukije abayobozi b’ ibigo by’ amashuri ko aribo pfundo rya byose, ibyo bivuze ko abayobozi b’ ibigo bakwiye gukunda siporo bityo abanyeshuri bakabigiraho bityo intego ya siporo n’ umuco mu mashuri ikagerwaho.
Perezida wa FERWAFA Bwana Munyantwari Alphonse yashimiye abakomeje gushyigikira umupira w’amaguru muri rusange.
“FERWAFA izatanga imipira y’ amaguru itatu (3) kuri buri kigo cy’amashuri mu Rwanda hose. Tuzatoza abatoza 400 muri bo tukaba tumaze gutoza 180 mu bigo by’amashuri. Twatoje abasifuzi 350 barimo abakobwa 100 kugirango tujye mu cyerekezo cya FIFA aho buri wese agomba guhabwa amahirwe yaba umukobwa cyangwa umuhungu. Uko twita ku mupira w’ amaguru niko tugomba kwita no kuzindi siporo tukongeraho n’ umuco.”
Perezida wa FERWAFA yasabye abanyeshuri kugaragaza impano zabo ku bufatanye n’ inzego zibishinzwe bakazafashwa mu kuzamura izo mpano.
Yanavuze ko hari amarushanwa azakorwa kandi ko atazagarukira ku rwego rw’ uturere, intara, Igihugu cyangwa akarere U Rwanda ruherereyemo ahubwo aya marushanwa azagera ku rwego rwa Afurika aho Igihugu cya mbere kizahabwa ibihumbi Magana atatu by’ amadorari (300$).
Intumwa yari ihagarariye uruganda MASITA Bwana DR. Eric Ntwari yavuze ko uru ruganda ruzafatanya n’ abayobozi mu nzego zose n’ibigo by’amashuri kubabonera ibikoresho bya siporo nk’ imyambaro myiza ya siporo, imipira ijyanye n’ icyiciro cy’ imyaka buri mwana agezemo ku buryo buri wese n’ubushobozi afite yibonamo.
Abayobozi bitabiriye uyu muhango, harimo Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Bwana GAsana Stephen, Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw” Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’ Ibanze (REB), Dr. Mbarushimana Nelson, Perezida wa FERWAFA Munyantwari Alphonse. Uyu mahango kandi witabiriwe na Karemangingo Luck akaba ari perezida wa Lige (League) ihuza za asosiyasiyo ya siporo mu mashuri ku rwego rw’Igihugu, Umuyobozi ushinzwe tekiniki mu ikipe y’ Igihugu y’umupira w’amaguru Bwana Gérad Buscher. Muri ibi birori kandi hari uhagarariye ihuriro ry’abayobozi b’ ibigo by’amashuri (HOSO) Bwana Emmanuel, ku bufatanye n’ uruganda MASITA rwambika ikipe y’ igihugu AMAVUBI (Football), abanyeshuri mu mashuri ya NYAGATARE SS, CENTRE EXODUS TSS, GS NYAGATARE, GS BURUMBA hamwe n’abarezi babo.
