Muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kanama 2023 bakiriye abanyeshuri basaga 160 baturutse mu gihugu cya Sudani muri Kaminuza y’ubuganga n’ikoranabuhanga (University of Medical Sciences and Technology) iherereye mu Karere ka Riyad mu Mujyi wa Khartoum baje gukomereza amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) nyuma y’uko Kaminuza bigagamo yigaruriwe n’umutwe witwara gisirikare Rapid Support Forces (RSF).
Aba banyeshuri baje baherekejwe n’abarimu babo ndetse n’ababyeyi babo babageza mu Rwanda aho bagiye gukomereza amasomo yabo.
Aba banyeshuri bashima igihugu cy’u Rwanda cyemeye kubaha uburyo bwo gukomeza amashuri yabo ndetse baka bagiye kwiga bafite umutekano kuko igihugu cyabocyazahajwe n’intambara.
Umwe muri aba banyeshuri avuga ko ubwo yari mu rugo intambara itangira yumvaga ari nk’imyigaragambyo isanzwe ariko buhoro buhoro ibintu byarushagaho gukomera cyane.
Ati “ Ndabyibuka nari mu nyubako yo hejuru nagiye kumva numva urusaku rw’amasasu atangira guca mu madirishya ni nako indege zanyuranagamo nkabona imyotsi iruhande rwanjye, urebye urugendo rwanjye rwo kuva muri Sudani byari agahinda byari ibintu bibabaje kubona igihugu cyanjye kiri mu ntambara”.
Aba banyeshuri bashima ubuyobozi bw’u Rwanda cyane Perezida Paul Kagame bafata nk’umubyeyi wabo kuko basanze u Rwanda ari igihugu cyiza kandi gitekanye.
Mamoun Khalifa Ati “ Twaje tuzi amateka igihugu cyanyuzemo ariko uyu munsi ni kimwe mu bihugu bikomeye ku mugabane w’Afurika rero niyo mpamvu Paul Kagame yaduhaye ibyiringiro ndetse n’iki gihugu cyaduhaye ibyiringiro byo kubaho nubwo nacyo cyaciye mu ntambara, rero ni Umubyeyi ngize amahirwe namubona n’amaso yanjye imbonankubone”.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga yatangaje ko mbere yo kohereza aba banyeshuri abayobozi babo babanje kuza mu Rwanda, bareba ibikorwa remezo mu by’ubuvuzi, laboratwari n’ibindi byose abanyeshuri bakeneye ngo bige neza bagire uburezi bufite ireme.
Ati “Abanyeshuri bazigira hamwe n’abanyeshuri bacu kuko ni abanyeshuri bo mu ishami ry’ubuvuzi, baje kugira ngo bigire igice cya nyuma cy’amasomo yabo mu Rwanda.”
Aba banyeshuri bazanye n’abarimu babo kugira ngo bajye babigisha amasomo atandukanye. Ibijyanye n’imibereho bazajya babyiyishyurira, bakazajya bimenyereza umwuga mu bitaro bitandukanye bazahabwa n’andi masomo make bazigishwa hifashishijwe iya kure kubera ko bamwe mu barimu babo bari mu bindi bihugu.
Biteganyijwe ko amasomo yabo azamara amezi 8 gusa kuko aba banyeshuri baje gufashwa kurangiza kwiga Kaminuza.
Intambara yo muri Sudani yatangiye kuva muri Mata 2023, aho Ingabo z’iki gihugu ziyobowe na Abdel Fattah al-Burhan zihanganye n’umutwe witwara gisirikare (Rapid Support Forces: RSF) uyobowe na Mohamed Hamdan Daglo, wahoze amwungirije.
Umutwe wa RSF uhanganye n’Ingabo za Leta ugizwe n’abahoze ari Aba-Janjaweed, washinzwe muri 2013 n’uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019.