Hagendewe ku Itangazo ry’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) ryo ku wa 25 Kamena 2023 ryemeza ko Umunsi Mukuru w’Igitambo EID AL ADHA uzaba ku wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2023;
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha Abakoresha n’Abakozi bose bo mu Nzego za Leta n’abo mu Nzego z’Abikorera mu Rwanda, ko ku wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2023 ari Umunsi w’Ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa EID AL ADHA.