Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) y’umwaka wa 2021-2022 ivuga ko Ishuri rya Ntare School mu Rwanda ryatinze kuko ngo ryari kuba ryaratangiye kwigisha mu mwaka wa 2019.
Igitekerezo cyo kubaka iri shuri mu Rwanda cyavuye ku bagize Ihuriro ry’abize muri Ntare School yo muri Uganda ryitwa NSOBA (Ntare School Old Boys Association), barimo abakuru b’ibihugu Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Ntare School Rwanda ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu gihe Ntare School ya Uganda ryubatswe n’Umwongereza witwaga William Crichton mu Mujyi wa Mbarara mu mwaka wa 1956.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko mu kwezi kwa Gicurasi, ko Ntare School yo mu Rwanda ryagombaga kuba ryaratangiye kwigisha mu mwaka wa 2019 iyo ibikoresho byihuta kugurwa.
Kamuhire ati “MINEDUC yatinze gutangiza Ishuri rya Ntare School, iri shuri ryatangiye kubakwa mu 2017, byari biteganyijwe ko kwigisha bitangira mu 2019. Kugira ngo iri shuri ritangire, MINEDUC yari yahawe miliyari imwe na miliyoni 400Frw yo kugura ibikoresho, ariko twasanze nta soko ryatanzwe ngo bigurwe”.
Kamuhire avuga ko kubaka iri shuri bimaze gutwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 26 na miliyoni 400, ariko ko imirimo y’ibanze yatuma ritangira kwigisha na yo ngo itarakorwa.

Nyuma y’uko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta atangarije Inteko Ishinga Amategeko ibyo kudindira kwa Ntare School mu Rwanda, Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya na we yaje kujyayo abwira Abadepite ko hakenewe amafaranga y’u Rwanda miliyari eshanu yo kugura ibikoresho.
Ibi byashimangiwe n’umukozi muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) wakomeje agira ati “Nubwo Ishuri ryuzuye kubakwa, riracyabura ibikoresho kandi bihenze kuko hakenewe miliyari eshanu yo kugura ibikoresho n’ibindi bikenewe byose”.
Uyu mukozi wa MINEDUC avuga ko muri gahunda biteganywa ko ibyo bikoresho byazaba byaguzwe mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2024, nubwo atahamya ko kwigisha byatangira muri uwo mwaka.
Perezida Kagame kuri ubu ufite imyaka 65 y’amavuko, yize muri Ntare School kuva mu 1972 kugeza mu 1976 ubwo yari mu buhungiro kimwe n’abandi Banyarwanda bari barahunze mu mwaka wa 1959, mu gihe Museveni we yize muri iryo shuri kuva mu 1962 kugeza mu 1966.
Ivomo: Kigali today