REB yasubije Abarimu bavuga ko bamaze imyaka 2 bategereje gushyirwa mu myanya, nyamara abakoze nyuma yabo bo bakaba barahawe akazi.
Abakoze ibizamini byo kwigisha muri 2021 bakabitsinda, baravuga ko bamaze imyaka 2 bategereje gushyirwa mu myanya, nyamara abakoze nyuma yabo bo bakaba barahawe akazi.
REB Rwanda aba barimu bazaguma kuri pending list kugeza ryari? Ijoro ryiza

Nyuma y’amasaha macye Rwanda Education Board nayo ikoresheje twitter yasubije uyu munyamakuru wari wayibajije mu jwi rya barimu bari bamwatse ubufasha bw’ubuvugizi:
Igisubuzo REB Yatanze:
Mwiriwe Anne!Urakoze kutugezaho icyo kibazo. Uko bigenda nuko Abarimu batsinze ibizami by’akazi kuva ku manota 70% bari kuri ‘waitlist’ nibo baherwaho iyo tugiye gushyira mu myanya abarimu bashya!Ibyo bivuze ko uwagiye kuri waitlist mbere aba afite amahirwe kurusha uwajeho nyuma.