Ikoranabuhanga mu burezi ni imwe mu ngingo zikomeye Leta y’u Rwanda ishyize imbere mu rugendo rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ariko hari ibigo by’amashuri bigifite imbogamizi zo kutagira ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa zo kwigishirizaho abanyeshuri.
Kuvuga ikoranabuhanga mu burezi abantu bahita bumva gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana ‘One Laptop Per Child’, Smart Classroom n’izindi zatangijwe hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri.
Gusa hari amashuri kugeza ubu adafite mudasobwa zigirwaho n’abanyeshuri, benshi bakabitwerera amashya aheruka kubakwa hagabanywa ingendo ndende abanyeshuri bakora n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri.
Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kinyababa mu Kagari ka Kaganda, habarizwa Urwunge rw’Amashuri rwa Kaganda rurimo amashuri Abanza n’Icyiciro cya Mbere cy’Ayisumbuye, rwigamo abanyeshuri 1213.
Iri shuri ryatangiye mu 1949 rifite amashuri abanza, riza guhabwa icyiciro cy’ayisumbuye muri 2013, ariko mudasobwa ihabarizwa ni imwe y’umuyobozi w’ikigo gusa.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kaganda, Mujyanama Alexis, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bajya babacika bakajya ahandi kubera kutagira ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Ati “Nta mudasobwa tugira zaba iz’abanyeshuri, zaba n’iz’abarimu kandi ni ikibazo gikomeye. Keretse iyanjye nkoresha ni yo abarimu babishinzwe baza gutira bakazengurutsa mu mashuri naho ubundi nta zindi.”
Abajijwe niba bagira umwanya wo guha abanyeshuri amahirwe yo kuyikoraho, aseka yagize ati “Ni ukuyireba gusa kuyikoraho ntibyakunda. Biga mu magambo gusa.”
Ati “Hari n’igihe abana baducika bakigira muri ibyo bigo bindi bifite iryo koranabuhanga.”
Ikibazo cyo kutagira mudasobwa si iri shuri gusa rigifite kuko no mu Ishuri ribanza rya Nyamiyaga II hari mudasobwa imwe gusa y’umuyobozi w’ikigo.
Mujyanama avuga ko mu myaka itatu ishize yandikiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB inshuro zirenze imwe asaba ko bahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga ariko ngo nta gisubizo yigeze ahabwa.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubuyobozi bw’Amashuri mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze, REB, Ngoga Eugène Fixer, aherutse kubwira IGIHE ko uko zizajya ziboneka bazajya bazihabwa.
Ati “Hari ubushake kandi igitekerezo cyo kuzitanga kirahari, hariho n’umurongo wo gutanga mudasobwa mu mashuri, bazagerwaho. Ntabwo ari ukubibagirwa, si ukubirengagiza si no kuzibima.”
Kugeza ubu hari amashuri 6256 arimo aya Leta n’ayigenga. Afite internet muri yo ni 66% mu mashuri abanza, naho mu yisumbuye ni 80%.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza Imbere Uburezi, REB, Dr Nelson Mbarushimana, yavuze hamaze gukusanywa mudasobwa zirenga ibihumbi 25 zigiye guhabwa abarimu mu mashuri atandukanye.
Intego ni uko abarimu bose bahabwa mudasobwa binyuze muri Gahunda ya “One Laptop per teacher” izagenda ishyirwa mu bikorwa bitewe n’uko ingengo y’imari iboneka.
IVOMO:igihe.COM