Ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge buremano (Artificial Intelligence), ChatGPT mu minsi mike riraba ryatangiye gukoreshwa muri za telefone zigezweho
ChatGPT ni ikoranabuhanga ryahanzwe n’ikigo cya Microsoft, rikaba ryifashishwa mu gutanga ibisubizo ku bintu bitandukanye, aho ushobora gusaba iryo koranabuhanga kugukorera inyandiko runaka ikabikora mu gihe gito gishoboka.
Ni ikoranabuhanga rikomeje kuvugisha benshi rishobora no gukura bamwe ku mugati, kuko rifite ubushobozi bwo gukora inyandiko zaba izifashishwa mu mashuri, mu kazi n’ahandi, bigakorwa mu gihe gito kandi neza.
Iri koranabuhanga ubu ryageze ku bubiko bwa za porogaramu y’ikoranabuhanga yifashishwa muri telefone nka Apple.
Kuri uyu wa Kane nibwo Microsoft yatangaje ko ChatGPT igiye gutangira kuboneka kuri za telefone ngendanwa.
Ibihugu bya mbere iryo koranabuhanga ryatangiriyeho kuri za telefone harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa bijeje ko no mu bindi bihugu bazarihageza vuba.
