Bitarenze mu 2024 ibigo by’amashuri byose bizaba byagejejwemo internet yihuta

0
197
crossorigin="anonymous">

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, igaragaza ko bitarenze mu 2024 ibigo by’amashuri byose bizaba byagejejwemo internet yihuta binyuze muri porogaramu yiswe ‘School Connectivity Program’

‘School Connectivity Program’ igamije gusakaza internet inyaruka mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu hose mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bibangamiye iyimakazwa ry’ikoranabuhanga mu burezi.

Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa 22 Werurwe 2022, igice cya mbere cyayo kizatangirana n’ibigo by’amashuri 500 hifashishijwe ikoranabuhanga rya internet yihuta itangwa na Starlink.

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard.

Witabiriwe kandi na Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuri ubu akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Tony Blair Institute, TBI kiri gufatanya n’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda binyuze mu mushinga wiswe ‘Tomorrow Partnership’.

Minisitiri Ingabire yavuze ko iki kigo kiri gufasha u Rwanda muri gahunda zitandukanye, bityo rero “tugomba gufatanyiriza hamwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zitanga umusaruro nk’uyu mushinga twatangije.”

Umuyobozi wa TBI mu Rwanda, Mugabo Stella yavuze ko gushyira internet yihuta muri ibi bigo ari urugero rwiza rw’ibishoboka ndetse binagaragaza intego nyamukuru y’umushinga wa TBI (The Tomorrow Partnership) yo gukemura ibibazo bituma ikoranabuhanga ritagerwaho neza.

Ati “Iyo tuzanye abafata ibyemezo bashishikariye kwihutisha gahunda zigamije kuzana impinduka mu baturage tugafatanya n’ibigo by’ikoranabuhanga nka Starlink, uhita ubona ubushake dufite mu guteza imbere iyi gahunda.”

Gutanga internet kwa Starlink ni umushinga w’Ikigo SpaceX cy’umuherwe w’Umunyamerika Elon Musk aho kiri no kuyitanga mu bihugu bisaga 30 byo muri Amerika ya Ruguru n’u Burayi.

Internet ya Starlink yifashisha ibyogajuru bisaga 3.500 biri mu isanzure ndetse byitezwe ko ubushobozi bwayo buzakomeza kwiyongera, kuko SpaceX ifite ubureganzira bwo kohereza ibyogajuru 12.000 mu isanzure ndetse yasabye ko byakongerwa, ikemererwa ibyogajuru 30.000.

Twagirayezu Gaspard yavuze ko bashaka ko ibigo byose byo mu gihugu bigira internet yewe, n’ibyagoranaga kuyigezwamo n’imiterere y’igihugu kuko Starlink ikoresha ibyogajuru.

Urwunge rw’Amashuri rwa Gaseke mu Karere ka Gicumbi, rwabaye ishuri rya mbere ryo mu Rwanda ryabimburiye ayandi kwakira ikoranabuhanga rya internet yihuta itangwa na Starlink.

Ubusanzwe Leta y’u Rwanda yari imaze gusakaza internet yihuta mu bigo bya leta bingana na 44.5% hifashishijwe umuyoboro wa Fibre Obtic, gahunda igamije kugeza internet kuri buri shuri ku Isi izwi nka ‘‘Giga Initiative’ yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF ndetse n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga, ITU n’abandi.

Mu kugeza iyi internet ku Banyarwanda, Starlink yishyuza ifatabuguzi ryishyurwa buri kwezi ndetse n’ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gutanga iyi internet, birimo igisahane (satellite dish) gishobora gushyirwa ku nzu cyangwa ahandi ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bijyana na cyo.

Igiciro cy’ifatabuguzi ni 620 Frw arimo 48Frw y’igiciro cy’ifatabuguzi na 572 Frw aho ufashe iri fatabuguzi ashobora kubona internet yihuta ku kigero cya megabyte 350 ku isegonda. Iyi internet yagenewe nibura ibigo; ishobora kuboneka mu buryo bw’inziramugozi (Wifi) cyangwa hagakoreshwa umugozi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here