REB: Abarimu ibihumbi 8 mu turere 30 bari mu mahugurwa y’ururimi rw’i …

REB: Abarimu ibihumbi 8 mu turere 30 bari mu mahugurwa y’ururimi rw’Icyongereza bitezweho igisubizo cyo kuzamura uru rurimi rukiri hasi mu mashuri yo mu Rwanda

0
241

Abarimu bagera ku bihumbi 8 mu turere 30 bari mu mahugurwa y’ururimi rw’Icyongereza bitezweho igisubizo cyo kuzamura uru rurimi rukiri hasi mu mashuri yo mu Rwanda

Ku nkunga ya Banki y’Isi, Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) kiri gutanga amahugurwa y’abarimu bahagarariye abandi ku rurimi rw’Icyongereza. Hafi ibihumbi umunani by’abarimu , mu turere 30 barimo guhugurwa. Aba barimu nabo bazahugura abandi barimu ku mashuri bakoreraho.

With the support of World Bank REB is conducting the training of school based mentors on English Proficiency. Nearly 8,000 teachers from all 30 districts are being trained. These teachers will also train other teachers from their respective schools.”

UWIZEYE Appolinarie, umwarimu w’Icyongereza kuri GS Nyamata Catholique yagize ati: ” Ubwoba bwacu bwo kuvuga Icyongereza bwagiye! Tubikesha aya mahugurwa! Abanyeshuri bacu bagiye kwitwara neza cyane mu rurimi rw’Icyongereza, kuva twe nk’abarimu turi kunguka ubumenyi bwinshi ku buryo bwiza bwo kwigisha Icyongereza.”

Uwizeye Appolinarie,English teacher at GS Nyamata Catholique says:Our fear to speak English has gone!Thanks to this training! Our students are going to perform very well in English language since we (teachers)are gaining more knowledge on the best way to teach English.”

NIYONZIMA Alexis, umwarimu w’Icyongereza kuri EP Kasebigege nawe yagize ati:” Kwiga ntibijya bihagarara! Hano turi kuhungukira ubuhanga bw’ingenzi. Turi gusangira ubumenyi nk’abarimu b’Icyongereza. Nyuma y’aya mahugurwa tuzigisha bitandukanye n’uko twigishaga.”

Niyonzima Alexis, English teacher at EP Kasebigege says: Learning never stops! We are acquiring necessary skills here. We are sharing experience as English teachers. After this training, we will teach differently.

KUBWIMANA Consolation, umwarimu kuri GS Gatanga mu Karere ka Bugesera ati:” Muri aya mahugurwa, ntituhungukira ubumenyi gusa, ahubwo tuhungukira no gutinyuka cyangwa icyizere! Nk’umwarimu uhagarariye abandi, nzamenya neza ko abandi barimu bazanyungukiraho. Urakoze REB kuri aya mahugurwa yo kuzamura ururimi rw’Icyongereza.”

KUBWIMANA Consolation,teacher at GS Gatanga in Bugesera district says: In this training, we do not only gain knowledge but also confidence! As school based mentor,I will make sure that other teachers will benefit from me.Thank you REB for this English proficiency training.”

Aya mahugurwa aje nyuma y’aho ubushakashatsi bwagaragaje ko abarimu basaga ibihumbi 6 mu Rwanda urwego rw’ururimi rw’Icyongereza rwabo ruri hasi cyane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here