Abarimu batangiye kongererwa ubumenyi mu byo kwigisha abana umuco w’amahoro

0
348

Abarimu bagera kuri 450 bo hirya no hino mu gihugu batangiye guhabwa amahugurwa kuri gahunda yo kwigisha umuco w’amahoro n’izindi ndangagaciro za kimuntu bahereye ku biga mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye.

Ni amahugurwa yatangiriye mu Mujyi wa Kigali aho arimo gutangwa n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Amahugurwa ku burenganzira bwa muntu na Demokarasi bigamije amahoro [CRHRD Rwanda] ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyamerika, Full Circle Learning.

Icyiciro cya mbere cy’abahuguwe kigizwe n’abarimu 30 baturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, tariki 18-19 Gashyantare 2023.

Aba barimu barimo kubakirwa ubushobozi buzabafasha mu mwuga wabo wo kwigisha abana babubakamo indangagaciro za kimuntu. Bigishwa imvugo ikwiye gukoreshwa ku mwana, imyitwarire y’umwarimu imbere y’umwana, uko ashobora guhana umwana igihe yakosheje n’ibindi.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wa CRHRD Rwanda, Dr Eric Ndushabandi yabwiye IGIHE ko amahugurwa nk’aya azakomeza kuko bafite intego yo kubaka amahoro arambye kandi bitagerwaho atigishijwe bihereye mu bakiri bato.

Ati “Abarimu twabanje kubabaza uko basanzwe bigisha abana ibijyanye n’amahoro, twasanze hari ibyo bari basanzwe bakora ariko batarabishyira mu bikorwa uko bikwiye. Ubu rero batwemereye ko bagiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo dufatanye kubaka amahoro n’ubumuntu mu bana bakiri bato.”
Yakomeje agira ati “Ni ukwigisha umwana imisesengurire yimbitse ndetse no kuba yatangira gutekereza ku bibazo bimukikije n’uko yagira uruhare mu kubishakira umuti. Ni uburyo bwo gufasha umwana kumenya impamvu yiga ibyo yiga ndetse n’icyo bishobora kumumarira.”

Abarimu bahuguwe bagaragaje ko hari ibyo bari basanzwe bakora ariko bungutse byinshi bigiye kubafasha mu kwigisha abana indangagaciro y’ubumuntu ndetse n’umuco w’amahoro muri rusange.

Nuwayezu Florence wigisha mu mashuri abanza kuri EP Carrière mu Murenge wa Gisozi yagize ati “Ntabwo twari dusanzwe dushyira imbaraga mu kwigisha abana tubabwira kugirana urukundo n’ubufatanye hagati yabo ariko nyuma y’aya mahugurwa tuzajya tubikoresha.”

Yakomeje agira ati “Umwana tuzigisha isomo iryo ari ryo ryose tumubwira kugira ubumwe cyangwa urukundo bizatuma agera ku ntego ze, nakura yiteze imbere anateze igihugu imbere.”

Irahari Emmanuel wigisha kuri GS Butamwa mu Murenge wa Mageragere yagize ati “Umwana icyo umutoje ni cyo afata, iyo umwigishije ibyiza ni byo afata. Icyo gihe rero azavamo umuntu ukomeye niba waramwigishije ibyiza hakiri kare.”

Yakomeje agira ati “Ibi rero bizafasha abantu. Iyo umwana abona mugenzi we akamwibonamo nka we ubwe, ntabwo yamwifuriza ikibi. Icyo gihe rero tuzaba dufite u Rwanda rwiza rufite abaturage babanye mu mahoro asesuye.”

Hari ingero z’aho byashobotse

Inyigisho nk’izi zifasha abana bato gukura bazi uruhare bafite mu kubaka sosiyete y’abantu bafite ubumuntu, kuba abaharanira impinduka zaba iz’aho batuye ndetse no mu Isi muri rusange.

Ni uburyo bwatangijwe mu 1992, aho kuri ubu bumaze kugezwa mu bihugu birenga 17 muri Afurika birimo nka Zambia, Ghana, Cameroon, Liberia, Nigeria n’ahandi.

Umuhanga mu bijyanye n’imyigishirize y’abana bato, Eric Mureya akaba ari na we uri kwigisha aba barimu aturutse muri Zambia, yavuze ko ubu buryo bufite intego y’ingenzi yo gufasha abana kumenya uruhare rwabo mu guhindura sosiyete.

Mureya avuga ko nko muri Zambia ubu buryo bukoreshwa mu mashuri 400, ndetse bwifashishwa na Minisiteri y’Uburezi muri iki gihugu aho abanyeshuri babasha kujyana ibyo biga mu mashuri bikagirira umumaro sosiyete.

Ikigo CRHRD Rwanda kigaragaza ko nibura muri uyu mwaka hazaba hamaze guhugurwa abarimu bagera muri 450. Intego ihari kandi ni uko abo barimu bazajya bahugurwa na bo bazajya bafasha mu gukwirakwiza ubwo bumenyi mu mashuri.

Dr Ndushabandi aganira n’Umuyobozi wa Full Circle Learning

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here