NESA: Menya imyanzuro y’inama yahuje abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage

0
243

Kuri uyu wa gatanu tariki 18/11/2022 umuyobozi mukuru wa NESA Dr Bernard BAHATI yayoboye inama yiga kuburyo ubugenzuzi bw’amashuri bwanozwa hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi. Ni inama yahuje abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage

Abakozi bashinzwe uburezi mu turere, abagenzuzi b’uburezi mu mirenge ndetse n’abakozi ba NESA bashinzwe ubugenzuzi mu turere ndetse no kurwego rw’igihugu. Muri iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga,hunguranwe ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo Ubugenzuzi bw’amashuri bube umusingi wo guteza imbere ireme ry’ uburezi. Bimwe mu by’ ingenzi byagarutsweho ni ibi bikurikira: 1.Imikoranire inoze y’ abagenzuzi b’ uburezi ku nzego zitandukanye,

2. Ubugenzuzi buzana impinduka

3. Ibikorwa by’ingenzi biteganywa ku rwego rw’igihugu mu bugenzuzi,

4. Gahunda y’ubugenzuzi n’imitangire ya raporo kuva ku rwego rw’ishuri kugera ku rwego rw’igihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here