Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya yasobanuye impamvu Amashuri azajya atangira 8:30am

0
270

Mu kiganiro kuri RBA Rwanda kigaruka kuri bimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri, Min. Dr_Uwamariya asobanuye ko Guverinoma yemeje ko mu mwaka utaha wa 2023, amashuri yose abanza n’ayisumbuye azajya atangira 8:30am agasoza 05:00pm mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Yakomeye avuga ati” iyi saha yiyongereyeho izafasha abana kuruhuka bihagije kugirango bashobore kwiga neza ndetse ifashe ababyeyi /abareberera abana kubitaho bihagije mbere yo kujya ku ishuri, ndetse aho bishoboka babijyanire kwiga.”

Yasobanuye ko ibi ari ingenzi cyane kuko ubushakashatsi bwerekana ko imitsindire y’abana ifitanye isano ya hafi n’amasaha baruhuka , Guverinoma yafashe icyemezo cyo guhindura amasaha yo gutangira amashuri ku munsi ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko mu Rwanda amashuri yatangiraga mbere ugereranyije n’ibindi bihugu byinshi byo mu karere no ku isi muri rusange.,

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here