Ubuzima: Bwa mbere ku Isi, abantu babiri bahawe amaraso yakorewe muri laboratoire

0
299

Ku nshuro ya mbere ku Isi, abantu babiri bahawe amaraso yakorewe muri laboratoire mu igerageza rigamije kureba niba utunyangingo twakozwe, dushobora kuba twizewe kandi tukaba twakora mu mubiri w’umuntu.

Mu gihe ubwo bushakashatsi bwaba butanze umusaruro, abahanga bavuga ko ari intambwe ya mbere izaba itewe mu kwita ku bantu bafite uburwayi bw’amaraso butandukanye.

Umuyobozi mu Kigo gishinzwe gutanga amaraso mu Bwongereza, Farrukh Shah, yatangaje ko ubu bushakashatsi bwa mbere ku Isi bushobora gutanga igisubizo ku bantu bafite uburwayi bw’amaraso butuma umwuka wa oxygène utagera hose mu mubiri.

Ubusanzwe, amaraso ni yo atuma oxygène ndetse n’izindi ntungamubiri zibasha kugera mu bice byose by’umubiri ku buryo ukora neza.

Iri gerageza riri gukorwa nyuma y’igihe kinini abahanga biga uburyo bakora ubwoko bw’amaraso. Utunyangingo twifashishijwe twakuwe mu maraso yatanzwe n’abantu bakuru.

Itsinda ry’abashakashatsi ryifashishije utunyangingo 500.000 ribasha kurema utundi miliyari 50 tw’amaraso.

Igerageza riri gukorerwa ku bantu 10, ndetse buri wese azahabwa amaraso make yakorewe muri laboratoire wapimira ku tuyiko duto tw’isukari.

Nyuma y’amezi, bazongera bahabwe indi ngano nk’iyo y’amaraso yatanzwe n’abantu kugira ngo hakorwe isuzuma rizerekana igihe ayo maraso amara mu mubiri wa muntu.

Mu gihe ayo maraso yamara igihe kinini mu mubiri w’umuntu, bizaba bisobobanuye ko abantu bakenera guhabwa amaraso bashobora kuyahabwa.

Ku rundi ruhande, abashakashatsi barashaka kuzakora utunyangingo tw’amaraso adakunda kuboneka mu gihe abantu bari kuyatanga.

SOURCE:Igihe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here