Ibigo by’amashuri byambuwe uburenganzira bwo gutegura ‘babyeyi

0
2297

bigo by’amashuri byategetswe ko inyandiko bikora zigenewe ababyeyi hagamijwe kubamenyesha ibyangobwa bitandukanye bizakenerwa n’abanyeshuri mu gihembwe runaka zizwi nka ‘babyeyi’ zizajya zibanza kugenzurwa ndetse zikemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere icyo kigo giherereyemo.

Ni icyemezo cyafashwe na Leta mu rwego rwo guca akajagari k’abayobozi b’ibigo by’amashuri bongeraga amafaranga y’ishuri uko bishakiye bikagira ingaruka ku babyeyi nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Ibi Minisitiri Gatabazi yabitangaje ku wa 19 Ukwakira ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi b’uturere bungirije bo mu turere twose yari amaze iminsi abera mu Bugesera.

Biteganyijwe ko babyeyi igiye kujya isinywaho n’Umuyobozi w’akarere mu rwego rwo kugabanya amanyanga yakorwaga n’amashuri.

Minisitiri Gatabazi yitanzeho urugero rw’uko hari abana arihirira biga mu mashuri asanzwe yisumbuye ariko ngo hari ubwo ateranya amafaranga basabwe agasanga agiye kwishyura hejuru y’ibihumbi 200Frw, agasigara yibaza uburyo abana b’Abanyarwanda baziga bakwa amafaranga angana atyo.

Ati “Uratuma umuntu umukoropesho buri gihembwe, uratuma umuntu isuka buri mwaka, nonese hari isuka yari yamara umwaka umwe bibaho? Ubutaha bazabatuma matera buri gihembwe abayobozi muri aho murebera.”

Yavuze ko aho Leta ibimenyeye igashyiraho amafaranga angana ku biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, abayobozi b’ibigo by’amashuri bahinduye umuvuno batangira kubatuma imyenda y’ishuri ihagaze ibihumbi 45 Frw.

Ati “ Mwebwe [Abayobozi b’uturere bungirije] mwambara imyenda y’angahe? Abambaye imyenda ihagaze ibihumbi 45Frw muri mwe si bake? Izi shati twambara ntizigura 10 000Frw cyangwa 15 000Frw. Umwana bakamwaka imyenda y’ishuri y’ibihumbi 45 Frw ukicara uri umuyobozi ukumva ntibikureba, bakamutuma umweyo, umukoropesho, isuka, impapuro z’isuku z’abana b’abakobwa icumi murebera.”

Minisitiri Gatabazi yahise avuga ko Guverinoma yemeje ko babyeyi zizajya zisinywaho n’abayobozi b’uturere mu rwego rwo gukuraho amanyanga yakorwaga n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Ati “Twemeje ko nta babyeyi n’imwe izongera gusohoka ijya ku babyeyi itasinyweho na Meya kandi Meya kuyisinyaho azajya ayisinyaho ari uko inama yayemeje yari ihagarariwemo n’umuyobozi w’Akarere yaba Meya, Visi Meya, yaba ushinzwe uburezi cyangwa undi wese wo ku Karere.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibyemezo byafashwe bigomba gushyirwa mu bikorwa byose ngo utazabikora azaba anyuranyije n’icyemezo cya Guverinoma aho ngo azabihanirwa.

Yasabye aba bayobozi kujya bigabanya amashuri bakayasura buri cyumweru kugira ngo harebwe ibibazo bihari bikorerwe raporo ibigomba gukosoka bikosorwe hakiri kare.

Ati “Uragenda ku ishuri ugasanga imisarane ntikingika , utwana tw’udukobwa kugira ngo twinjiremo ni uko abandi baza bakamukingiriza, imiryango ntibaho, abandi baraharwarira indwara, amafaranga bariya bayobozi bahembwa mubakoreshe bayahemberwe ukuri, murebe mu mashuri imiyoborere, uko abana barira ku ishuri ndetse n’inyubako z’amashuri.”

Yatanze urugero rw’ikigo gifite abanyeshuri 1500 iyo bose babatumye imikoropesho 1500 akibaza niba yose ikoropeshwa ku ishuri abaza aba bayobozi niba ababyeyi bose bafite ubwo bushobozi ku buryo bazabibona avuga ko abenshi bahitamo kuva mu ishuri nyamara Leta yarashyizeho ko kwiga ari Ubuntu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko babyeyi z’ibigo by’amashuri zizajya zibanza kwemezwa n’uturere

Abakozi b’uturere basabwe kumanuka bakajya gukurikirana ibibera mu bigo by’amashuri

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here