Muhanga: REB yanyuzwe n’ubwitabire bw’abanyeshuri ku mashuri

0
395

Muri gahunda yatangijwe y’icyumweru cy’uburezi mu bigo by’amashuri ya Leta, harebwa imyigire n’imyigishirize ngo hasuzumwe ireme ry’uburezi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB)  Dr Mbarushimana Nelson yashimye uburyo abanyeshuri bitabira ishuri.

Ibi byagarutsweho ubwo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB)  Dr Mbarushimana Nelson, uhagarariye Ikigo gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) Habiyambere Ildephonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Abajyanama b’Akarere, Inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa basuye Urwunge rw’amashuri rwa Kabgayi B (G.S Kabgayi) n’Urwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Aloys Kabgayi (G.S.St Joseph Kabgayi).

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr Mbarushimana Nelson yavuze ko muri iki cyumweru cy’Uburezi bazibanda ku myigishirize y’abarimu, uburere abanyeshuri bahabwa, kureba ubwitabire bwabo ndetse n’amafunguro abanyeshuri bafata.

Ati: “Umuyobozi w’Ishuri agomba gucunga neza umutungo w’Ikigo, akanagenzura uko abarimu bigisha. Twasanze ubwitabire bw’abanyeshuri buri ku gipimo gishimishije, abana bahabwa ifunguro ryuzuye”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, yibutsa abarezi ko bakwiriye gukundisha abana ishuri ntibarite, abashishikariza kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize yabo.

Yagize ati: “Turasaba abarezi kugabanya umubare w’abana bata amashuri kuko umuntu wa mbere umenya ko umwana yasibye ari mwarimu”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yavuze ko  mu Ntara y’Amajyepfo ubwitabire bw’abanyeshuri mu bigo bya Leta bugeze kuri 98,9%, utabariyemo  abo mu mwaka wa mbere n’uwa kane.

Mu bigenzurwa harimo kureba niba amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi ajyanye n’amafaranga y’ishuri atangwa n’ababyeyi mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye yubahirizwa. Imyigire n’imyigishirize bigamije kugera ku ireme ry’uburezi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr Mbarushimana Nelson yavuze ko bazagenzura n’imbogamizi ishuri rifite kugira ngo zigezwe kuri Minisiteri y’Uburezi zishakirwe ibisubizo.

Muri iki cyumweru cy’uburezi; hazasurwa Ibigo by’Amashuri bitandukanye mu Mirenge yose, hagamijwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yashyizweho ajyanye n’uruhare rw’ababyeyi mu kwishyura umusanzu w’ishuri (Minerval) n’izindi gahunda zigamije kuzamura ireme ry’uburezi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here