U Rwanda mu bihugu bifite ibiciro by’ibiribwa byatumbagiye cyane

0
713

Urwo rutonde rwakozwe na Banki y’Isi rushyira u Rwanda ku mwanya wa cyenda mu bihugu 10 bifite ibiciro by’ibiribwa byatumbagiye kurusha ahandi ku Isi.

Muri Afurika, u Rwanda ubwiyongere bwageze kuri 34% mu gihe Zimbabwe ari yo iza ku mwanya wa mbere kuko ibiciro byiyongereyeho 353% na Ghana iza ku mwanya wa 10 na yo bikaba byariyongereyeho 34%.

Ibihugu bikurikira Zimbabwe ni Lebanon aho ibiciro by’ibiribwa byiyongereyeho 198%, Venezuela 191%, Turikiya 89%, Iran 84%, Sri Lanka 83%, Argentina 71%, na Moldova byazamutseho 38% nk’uko bigaragara ku rutonde rwatangajwe na Banki y’Isi ku Cyumweru.

Banki y’Isi yatangaje ko ibiciro by’ibiribwa bikomeza kuzamuka cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birimo n’iby’Afurika. Gusa nanone urutonde rwagaragajwe rushingiye ku bihugu bitanga amakuru ku miterere y’uko ibiciro bihagaze mu buryo buhoraho, bikaba bivuze ko hari n’ibindi bihugu bishobora kuba bifite ibiciro bikabije kuzamuka ariko bitarabitangaje.

Raporo ya Banki y’Isi y’uku kwezi k’Ukwakira iragira iti: “Imihindagurikire y’ibiciro by’ibiribwa iracyari hejuru ku Isi yose. Amakuru yo hagati ya Gicurasi kugeza muri Kanama 2022 yerekana izamuka ridasanzwe ry’ibyo biciro mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hafi ya byose.”

Ikomeza igira iti: “Hejuru ya 91.1% by’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere na 93% by’ibihugu bifite ubukungu buciriritse byagaragayemo ubwo bwiyongere bw’ibiciro budasanzwe ku kigero kiri hejuru ya 5%, ndetse ahenshi ubwo bwiyongere bwarengeje 10%.”

Banki y’Isi ikomeza ishimganira ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryaniyongeye no mu bihugu bikize, kuko 82.1 byabyo na byo bihanganye n’ubwiyongere budasanzwe.

Iyo banki kandi yanakomoje ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ifumbire mvaruganda bwiyongera ku bwabanje bw’ibiciro by’ingufu, bikaba byaratangiye mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwahagarikwaga, bikaba byaraje kudogera ubwo hadukaga intambara ya Ukraine n’u Burusiya guhera mu mpera za Gashyantare uyu mwaka.

Banki y’isi igira iti: “Intambara yo muri Ukraine yahinduye imiterere y’ubucuruzi mpuzamahanga, umusaruro n’uburyo bwo kugera ku bicuruzwa mu buryo butuma ibiciro bizakomeza kwiyongera kugeza mu mpera z’umwaka wa 2024, bikazagira uruhare mu kongera umutekano muke w’ibiribwa ndetse n’itakara ry’agaciro k’ifaranga. Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryateje ibyago bikomeza gusunikira benshi mu bukene bukabije, bikanongera inzara n’imirire mibi.”

Raporo ivuga ko ubukungu bwa Zimbabwe bwazamutse ku kigero kiri munsi ya 4.6% cyari cyatangajwe nk’agateganyo muri uyu mwaka kubera impamvu zitandukanye zirimo itakara ry’agaciro k’ifaranga ndetse n’igabanyuka ry’imikoreshereze y’amafaranga ya Leta.

Ubukungu bw’u Rwanda ku rundi ruhande, bwazamutse ku kigero cya 7.5% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2022, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).

Ni mu gihe ubukungu bwa Ghana bwiyongereye ku kigero cya 4.8% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, bitewe n’ubwiyongere  bw’umusaruro mu burobyi, inganda na serivisi z’uburezi.

Muri Kamena, Ghana nk’igihugu gitunganya zahabu cyari cyatangaje ko kigiye kwisuga Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kugira ngo kibona inkunga yo kongera gusubiza ku murongo uburinganire hagati y’amafaranga yinjira mu gihugu n’asohoka mu mahanga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here