Abasaga ibihumbi 92 bungukira kuri serivisi za SOS Rwanda

0
291

Umuryango Mpuzamahanga wita ku bana batagira kirengera, SOS Child’s Village Rwanda, utangaza ko abasaga ibihumbi 92 mu Rwanda bungukira kuri serivisi zitandukanye utanga kandi bikagira uruhare rukomeye mu mpinduka z’imibereho yabo.

Ibi byagarutsweho n’uhagarariye SOS Child’s Village mu Rwanda, Kwizera Jean Bosco, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2022 ubwo yakiraga itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Danemark bari mu Rwanda mu Nama Mpuzamahanga ihuza abagize Inteko Ishinga Amatageko izwi nka IPU yaberaga mu Rwanda.

Aba badepite baje bakurikiranye n’abo muri Norvège nk’ibihugu bisanzwe bitera inkunga SOS.

Abahagarariye SOS mu Rwanda bagaragaje ko mu myaka isaga 43 imaze ishinzwe, yagize uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abana bari impfubyi batazi icyerekezo cy’ubuzima bwabo.

Umuyobozi wa SOS Child’s village mu Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yavuze ko uyu muryango ugira uruhare rukomeye mu guhindura no guha icyerekezo cy’ubuzima abana b’u Rwanda badafite amikoro n’imiryango ibarengera binyuze muri serivisi zitandukanye.

Yakomeje asaba Abanyarwanda kugira uruhare mu gufasha abana aho kubiharira abanyamahanga.

Ati “Abana dufasha ni Abanyarwanda nubwo amafaranga ava mu banyamahanga. Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko nabo bagira uruhare mu gufasha bene wacu. Dufatikanyije twese, turashaka ko abana bose bava mu muhanda bakaba aho umwana akwiye kuba.”

Imyaka 43 irashize Umuryango SOS Children’s Village Rwanda utangije ibikorwa byawo mu Rwanda. Kimwe mu bikorwa wakoze ni ukubaka ibigo biyifasha mu gukurikirana abana ku buryo bamera nk’abari mu muryango usanzwe biherereye mu turere twa Gasabo, Nyamagabe, Gicumbi, Kayonza n’ahandi.

Ibikorwa bya SOS Children’s Villages Rwanda byibanda ahanini ku kwita ku bana batagira kivurira ndetse no gufasha imiryango itishoboye kugira ngo ishobore kwita ku bana babo.

Hari kandi gahunda y’uburezi aho ifite amashuri yayo bwite no gufasha andi mashuri agera ku 120, abana bafashwa kubona uburezi kuri ubu bangana na 32000.

Gahunda y’ubuzima by’umwihariko kubungabunga ubuzima bw’amenyo ku bana bakiri bato, kureba ubuzima bw’inyororokere no kwita ku buzima bwo mu mutwe yungukiramo abasaga ibihumbi 30.

SOS Rwanda kandi igira gahunda y’urubyiruko ifasha abana bafashwa kugeza bageze igihe cyo kwigenga ariko n’abaturuka mu miryango ikennye bagafashwa. Kuri ubu muri izo serivisi zitandukanye abasaga ibihumbi 92 nibo bungukira mu bikorwa byayo mu gihe ibi bikorwa byose bishobora gutwara ingengo y’imari iri hagati ya miliyari 6 Frw na 8 Frw buri mwaka.

Abana baba muri SOS Children’s Villages Rwanda bagira uburenganzira bwose bw’umwana nko kwiga, kwivuza, kwidagadura n’ibindi. Ibyangombwa byose birimo amashuri, amavuriro, ibibuga n’ibindi iyo miryango uba ubifite.

Umudepite muri Danemark, Peter Riis, weretswe ibikorwa bya SOS mu Rwanda n’umusaruro bitanga, yavuze ko urugendo bakoze ari urwibutso rukomeye kandi bazaba abahamya babyo mu mahanga.

Ati “Turi abahamya bo kuvuga ibikorwa by’intangarugero bya SOS Rwanda byo kwita ku bana batagira kirengera no kuzahura imiryango yazahajwe n’ubukene.”

SOURCE:Igihe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here