Urubuga Irembo rusabirwaho serivisi nyinshi za leta, rwatangaje ko kubona icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko byagizwe iminsi 21 ivuye kuri itatu, kubera ukwiyongera kudasanzwe kwa dosiye zisaba iyi serivisi.
Iyi serivisi yemerera abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda gusaba icyemezo cy’ubushinjacyaha cyerekana ko bakatiwe cyangwa batakatiwe n’inkiko. Iki cyemezo kimara amezi atandatu.
Abanyarwanda n’abanyamahanga bigeze gutura mu Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu no hejuru na bo bemerewe gusaba iyi serivisi.
Serivisi itangwa n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’Igihugu (NPPA). Ubusanzwe byatwaraga iminsi itatu y’akazi nyuma y’umunsi usaba yoherereje ubusabe bwe.
Itangazo ryasohowe n’urubuga Irembo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022, rwavuze ko “iyi serivisi imaze igihe igaragaramo ikibazo cy’ubukererwe kubera kwiyongera kudasanzwe kwa dosiye zisaba iyi serivisi kurusha uko byari bisanzwe”.
Rikomeza rivuga ko “ubu kubona icyangombwa biratwara iminsi 21, ubushinjacyaha n’Irembo birakorana kugira ngo dosiye nyinshi ziboneke kandi n’iki kibazo gikemuke vuba”.