Abanyeshuri ibihumbi 30 ntibanyuzwe n’ibigo by’amashuri boherejwemo

0
533

Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri kivuga ko abanyeshuri 3000 ari bo bamaze gusubizwa ku busabe bw’abagera ku bihumbi 30 batsinze ibizamini bya leta ariko bifuza guhindurirwa ibigo by’amashuri n’amashami boherejwemo.

Abo ni abatsinze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye bagomba kujya mu mwaka wa kane.

Barimo aboherejwe mu bigo bya kure batasabye rimwe na rimwe bakaba bafite uburwayi ku buryo byagorana kugerayo.

Umwe mu babyeyi baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru yagize ati “Dufite umwana utarajya ku ishuri kubera ko aho bamwohereje ntashoboraga kuhajya kubera impamvu z’uburwayi. Nasabye rero ko bamuhindurira kugeza ubu sindabona igisubizo.”

Uyu mwana ngo yari yoherejwe mu kigo gihereye mu Karere ka Nyamagabe, umubyeyi akaba asaba ko bamuhindurira bakamushyira mu Mujyi wa Kigali akiga ataha kubera uburwayi.

Ati “Ahora arwaragurika ku buryo gukurikirana ubuzima bwe bizanyorohera. Nasabye binyuze muri ‘systeme’ nyuma baza kunsaba kugaragaza ibyerekana ko uwo mwan afite indwara zihoraho. Ibisubizo byaratinze. Mfite impungenge ko uwo mwana amaze igihe kirekire atiga kugeza ubu nta wuzi igihe bizarangirira.”

Hashize icyumweru abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye batangiye igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2022/2023 mu gihe abandi bawutangiye ku wa 26 Nzeri 2022.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri cyatangiye gusubiza abajuriye ku wa 8 Ukwakira nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru, Dr Bahati Bernard.

Ati “Twakiriye hafi abana ibihumbi 30 bajuriye, twatangiye gusubiza ku wa Gatandatu, turateganya ko ku wa Kane cyangwa ku wa Gatanu tuzaba twamaze gusubiza abantu bose. Dutegereje raporo iva mu mashuri yerekana abagiyeyo n’abataragiyeyo, iyo myanya y’abanyeshuri batagiyeyo tukaba ari yo twifashisha mu gusubiza ubwo bujurire.”

Abahawe imyanya mu bigo bibacumbikira mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ari 26.922 mu gihe abazajya biga bataha ari 179.364. Ku bagiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye hazacumbikirwa 35.381 naho 15.737 baziga bataha ku biga iby’ubumenyi rusange naho ku bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hazacumbikirwa 44.836 abasigaye bangana na 5251 bazajya biga bataha. Mu nderabarezi uko ari 3099 bose baziga bacumbikiwe hamwe n’abafasha b’abaforomo 210 ndetse n’abiga mu ishami ry’Ibaruramari 4452.

Umunyeshuri watsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza cyangwa icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ntiyishimire ishuri yahawe afite uburenganzira bwo gusaba guhabwa undi mwanya kandi akerekana ishuri yifuza bigakorwa hifashishijwe umurongo (link) watanzwe na NESA cyangwa bakegera umukozi wa NESA uri ku Karere.

Mu bishingirwaho yemererwa guhindura ikigo harimo kuba umunyeshuri agaragaza ko afite ubumuga (bugaragarira amaso cyangwa bwemejwe na muganga);indwara zidakira afite ibyagombwa bya muganga; yifuza kwimurwa ava mu ishuri ricumbikira abanyeshuri agahabwa ishuri ashobora kwigamo ataha n’izindi mpamvu zose NESA yakwemeza ko zifite ishingiro.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yavuze ko hakiriwe ubujurire bw’abagera ku bihumbi 30 batishimiye ibigo by’amashuri boherejwemo

SOURCE:IGIHE.COM

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here