Ubushakashatsi bwerekanye ingaruka za Covid-19 ku mashuri yo mu Rwanda

0
503

Ubushakashatsi bwerekanye ingaruka za Covid-19 ku mashuri yo mu Rwanda

Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyakazaga umurego, amashuri hirya no hino ku Isi yarafunzwe ku buryo abasesenguzi, abashakashatsi n’abarimu batangaga umuburo ko abanyeshuri benshi mu bihugu bikennye bashobora kudasubira mu ishuri.

Nibura abarenga miliyoni 10 bari mu kigero cyo kwiga bari bafite ibyago byo kuva mu ishuri ku isi yose by’umwihariko abo mu miryango ikennye n’abana b’abakobwa.

Inyigo nshya yakorewe mu mashuri yisumbuye 358 mu Rwanda, mbere na nyuma y’uko afungwa, yerekanye ko ubwo amashuri yongeraga gufungura umubare w’abana biga wiyongereye kuko hari abari basanzwe biga basubiye ku ishuri n’abandi bashya batangiye.

Iyi nyigo yakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Cambridge n’abo mu kigo ‘Laterite’. Prof Pauline Rose, yavuze ko bigendanye n’ubukana bw’ingaruka za Covid-19, bitari kuba bitunguranye iyo nibura kimwe cya kabiri cy’abana bava mu ishuri, icyakora ngo uko ikibazo cyari cyitezwe si ko byagenze.

Yakomeje avuga ko icyo kwishimira ari uko amashuri yongereye gufungura ariko bikenewe gukurikirana ko nta bana baba barataye amashuri.

Mu Rwanda amashuri yafunzwe muri Werurwe 2020 kugeza mu Ugushyingo abanyeshuri bari mu rugo. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko nyuma yo gufungura amashuri abatangira mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye biyongereye.

Mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye biyongereyeho 7% naho mu mwaka wa kane biyongeraho 11% muri Gashyantare 2021. Mu yindi myaka imibare yagumye ku rugero rumwe.

Icy’ingenzi cyakozwe ni uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyafashe icyemezo cy’uko abanyeshuri bose baguma mu mwaka bigagamo mbere y’uko amashuri afungwa.

Ubwiyongere mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye buturuka ku bari baravuye mu ishuri bongeye kurisubiramo muri Gashyantare 2021.

Abashakashatsi kandi bagendeye ku mpagararizi y’abanyeshuri 2800 bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bakurikiranye kugeza muri Gicurasi 2021, basanze hari bamwe bari baratangiye kuva mu ishuri kuko 89% bya bariya banyeshuri ari bo bigaga kugeza kiriya gihe.

Umushakashatsi muri Laterite, Mico Rudasingwa, yasobanuye ko akenshi abana bageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu baturuka mu miryango ikennye baba bafite ibyago byinshi byo kuva mu ishuri kugira ngo bajye gukorera amafaranga afasha imiryango yabo.

Ubu bushakashatsi kandi bwanakusanyije amakuru y’abarimu 1700 bigisha amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga, imibare na engineering (STEM), mbere na nyuma yo gufunga amashuri. Nibura 94% by’aba barimu basubiye kwigisha mu ntangiriro za 2021.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here