REB:Itangazo rirasimbura iryari ryatanzwe kuwa 03/10/2022 ryavugaga ku bwoko bw’inguzanyo zihabwa abarimu batize uburezi.

0
639

ITANGAZO 

Hashingiwe ku Ibaruwa yo kuwa 04/10/2022 Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwandikiye Ubuyobozi bw’Uturere rubamenyesha ibyerekeye ishyirwa mu myanya ry’abarimu, mu gika cya nyuma ahavuga hati“….Hari gahunda yo guhugura abarimu bose batize uburezi bakorera ku masezerano y’akazi bityo bakazagera ku rwego rw’abarimu b’umwuga.

Ni muri urwo rwego tubasaba ko abo barimu bafatwa nk’abandi bityo bakazajya bahabwa serivise nk’iz’abandi bose bize uburezi. Abagifite amasezerano y’akazi, igihe azajya arangira neza nyuma yo gukorerwa usuzumabushobozi barangije igeragezwa (probation period) bazajya bahabwa ibaruwa ya burundu”;

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwishimiye kumenyesha abarimu batize uburezi ko kuva uyu munsi 04/10/2022 bazajya bahabwa serivise nk’iz’abandi bose bize uburezi.

Iri tangazo rirasimbura iryari ryatanzwe kuwa 03/10/2022 ryavugaga ku bwoko bw’inguzanyo zihabwa

abarimu batize uburezi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here