Hashize iminsi micye umwaka w’amashuri wa 2022/2023 utangiye ndetse abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye batangiye kuri uyu wa 4 Ukwakira 2022.
Uyu mwaka w’amashuri wabanjirijwe n’impinduka zikomeye zirimo izamurwa ry’umushahara wa mwarimu mu mashuri ya leta n’afatanya na leta ku bw’amasezerano. Iby’izamurwa ry’umushahara byakurikiwe n’iringanizwa ry’amafaranga y’ishuri muri ibyo bigo.
Inkuru y’izamurwa ry’imishahara y’abo mu mashuri ya leta yashyize mu gihirahiro amwe mu mashuri yigenga acyiyubaka kuko yari atarakiranuka n’abarimu bari bagikubita agatoki ku kandi bagambiriye kwihimura bitewe n’uko ba shebuja batabahembye mu bihe bya Covid-19.
Kwihimura nta kundi, ni ugutera umugongo amashuri yigenga bakajya mu ya leta [ku bujuje ibisabwa] aho izamurwa ry’umushahara rishobora kuba ryarorosoye uwabyukaga. Icyakora hari amashuri yigenga yihagazeho ku buryo umushahara agenera abarimu uzakomeza kuba hejuru w’uwo abo mu bigo bya leta babona.
Muri rusange amafaranga abarimu bongereweho ari hagati y’ibihumbi 40 na 50 by’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’icyiciro cy’amashuri buri wese ahemberwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Ku rundi ruhande amashuri yigenga yakozweho n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yo kuringaniza amafaranga y’ishuri. Mu cyiciro cy’incuke n’amashuri abanza, icyo umunyeshuri asabwa ni ibikoresho n’amafaranga 975 Frw yo gushyikikira porogaramu yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri.
Mu mashuri yisumbuye, umunyeshuri asabwa kwishyura ibihumbi 19500 Frw niba yiga ataha n’ibihumbi 85 Frw niba yiga acumbikiwe. Aya amafaranga ashobora kwiyongeraho atarenze 7000 Frw agenewe gukoreshwa ibindi bikenewe mu kigo.
Amahitamo y’amwe mu mashuri yigenga yabaye ukuzamura amafaranga y’ishuri kugira ngo azabashe kugira ubushobozi bwo guhemba abarimu by’umwihariko mu bice by’imijyi.
Nko mu Mujyi wa Kigali hari ishuri ryari risanzwe ryishyuza ibihumbi 90 Frw ariko ubu ryishyuza ibihumbi 140 Frw. Ahandi usanga bagenda bongeraho munsi ya 50.000 Frw cyangwa hejuru yayo ariko nyuma y’igihe gito umwaka w’amashuri utangiye, amashuri yigenga yatangiye kugaragaza ko icyemezo cya leta cyabagizeho ingaruka.
Kuba hari amashuri ya leta yari asanzwe yigisha neza ariko akishyuza amafaranga menshi yitirirwa imishinga n’ibikoresho “birimo n’ibitakagombye gusabwa ababyeyi” ariko ubu akaba atacyemerewe, byatumye hari ababyeyi bayayoboka bitewe n’uko aho barereraga burije ibiciro nk’uko Umuyobozi w’ishuri ryo mu Karere ka Gasabo yabibwiye RBA.
Undi muyobozi w’ishuri ryigenga yavuze ko hari abanyeshuri bavuye mu kigo cyabo bakajya kwiga mu ya leta kubera gutinya guhendwa cyane.
Ati “Ubundi amashuri ya leta hano mu Mujyi wa Kigali na yo yasaga n’aho yishyuza amafaranga angana n’ayo mu yigenga. Urumva rero niba leta yakuyeho amafaranga, umubyeyi arahita avana umwana mu yigenga.”
Undi yavuze ko abana bagera kuri 60 bamaze kubacika kubera ko bazamuye amafaranga y’ishuri bituma ababyeyi bahitamo kohereza abana mu mashuri yishyuza macye.
Depite Mbonimana Gamariel mu kiganiro na RBA yavuze ko abashoye imari mu burezi bakwiye kuvugurura imyigishirize bakibanda ku masomo ataboneka mu bigo bya leta cyangwa ayo itarabasha kugira ubushobozi bwo kwigisha neza bitaba ibyo bakazabura abanyeshuri mu bihe biri imbere.
Nubwo amabwiriza avuga ko amafaranga atagomba kurenga ibihumbi 85 Frw ku biga mu yisumbuye biga bacumbikiwe hari amakuru avuga ko hari ibigo byatsimbaraye bigakomeza kwaka amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 100 Frw.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard mu cyumweru gishize yavuze ko ayo mabwiriza agomba kubahirizwa kandi ko hari intumwa za minisiteri zibikurikirana.
Yagize ati “Turongera kwibutsa ko aya mabwiriza agomba gukurikizwa. Hari amatsinda yacu ari hirya no hino areba uko yubahirizwa no kureba amashuri yaba afite ibibazo byihariye bikaba byarebwa bigakemuka.”
Igice kinini cy’amafaranga y’ishuri giharirwa kugaburira abanyeshuri. Ibikorwaremezo by’uburezi nk’ibyuma by’amashuri, laboratwari n’ibikoresho byazo, ibisabwa mu miyoborere y’imikorere ya buri munsi y’ikigo bireba Minisiteri y’Uburezi.
Source:IGIHE.COM