60 Job offers of District Administration Security Support Organ (DASSO) at GASABO District

0
363

 60 Job offers of District Administration Security Support Organ (DASSO) at GASABO District

Job Description

ITANGAZO RY’AKAZI
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gasabo buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko Akarere gashaka guha akazi abantu mirongo itandatu (60) ku myanya y’abagize Urwego rushinzwe kunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gueunga Umutekano (DASSO). Kugira ngo umuntu yemererwe kuba umwe mu bagize urwego run DASSO agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

1. Kuba ari umunyarwanda;
2. Kuba afite ubushake bwo gukora akazi;
3. Kuba afite imyaka 18 y’amavuko kandi atarengeje imyaka 35; ku bantu bafite ubumenyi bwihariye mu by’ umutekano iyi myaka ishobora kongerwa;
4. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire, afite icyemezo gituruka mu Murenge atuyemo kibyemeza;
5. Kuba afite impamyabumenyi nibura y’amashuri atandatu yisumbuye (A) cyangwa afite amashuri atatu yisumbuve (Sy) kandi afite ubumenyi bwihariye mu bijyanye no gucunga umutekano;
6. Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu (6);
7. Kuba afite amagara mazima;
8. Kuba atarigeze yirukanwa burundu mu kazi ka Leta cyangwa ngo ahagarikwe nta mpaka;

9. Kuba yiteguye gukora amahugurwa mu gihe cy’amezi atatu (3) mbere yo gutangira akazi;
10. Kuba yatsinze ibizamini byo kwinjizwa mu kazi k’urwego rwa DASSO.

Inyandiko zisaba akazi zigomba kuba zigizwe na:
1. Ibaruwa isaba akazi iherekejwe n’umwirondoro (CV) wuzuye w’usaba.
2. Fotokopi y’ impamyabumenyi itariho umukono wa Noteri
3. Fotokopi y’ indangamuntu
4. Icyemezo gitangwa na Muganga wemewe na Leta cyerekana ko afite amagara mazima;
5. Icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n Umurenge
6. Icyemezo kigaragaza impamvu yasezerewe mu nego z’ umutekano (kubigeze kuzikoramo).


Inyandiko zisaba akazi zizatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri hr.gasabo@.gasabo.gov.rw mu gihe cy’iminsi irindwi (7) y’akazi gihera ku wa 03/10/2022.

Kanda hano usome birambuye ibyuyu mwanya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here