Ikipe y’Igihugu Amavubi ikomeje imyitozo ikakaye yitegura imikino ya gicuti izakinira muri Maroc mu gihe iy’Abato Batarengeje imyaka 23 na yo iri kwitegura umukino uzayihuza na Libya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi itozwa n’Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer bari muri Maroc aho bari gukorera imyitozo bitegura imikino ya gicuti bazakinira muri iki gihugu.
Nyuma y’uko abakina imbere mu gihugu bafashe urugendo rwerekeza muri Maroc, abakina hanze y’u Rwanda kimwe n’abari mu makipe yabo yakinnye amarushanwa Nyafurika babasanze mu mwiherero.
Ku wa Mbere, tariki ya 19 Nzeri 2022, ni bwo bamwe batangiye kuhagera ndetse batangiye n’imyitozo yo muri gym mbere y’uko batangira kujya mu kibuga.
Muri aba bakinnyi bakoze imyitozo barimo Rafael York ukinira Eskilstuna yo muri Suède; Mutsinzi Ange wa Trofense yo muri Portugal na Kagere Meddie wo muri Singida Big Stars yo muri Tanzania.
Nyuma y’imyitozo yo muri gym, kuri uyu wa Kabiri ni bwo aba bakinnyi batangira imyitozo yo gukora ku mupira mu kibuga.
Biteganyijwe ko ku wa Gatanu w’iki cyumweru ari bwo Amavubi azakina na Guinée équatoriale umukino wayo wa mbere wa gicuti, uzaba saa Kumi n’Imwe ku isaha yo mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 iri mu myiteguro ya nyuma mu rugendo rugana mu Gikombe cya Afurika, aho izahura na Libya.
Ku wa Mbere yakinnye umukino wa gicuti na Police FC wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3.
Amavubi atozwa na Rwasamanzi Yves ni yo yinjiye mu mukino mbere abifashijwemo na Rudasingwa Prince wabonye izamu ku munota wa 20. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Savio Nshuti ku munota wa 35.
Ibindi bitego by’Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23 byinjijwe na Gitego Arthur [65] na Irankunda Rodrigue [85] mu gihe Police FC yatsindiwe na Iyabivuze Osée [60] na Antoine Dominique [70].
Uyu mukinnyi wanakurikiranywe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier.
Ikipe y’Igihugu y’Abato ikomeje imyitozo mbere yo kwerekeza muri Libya aho izahaguruka mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatatu, tariki ya 21 Nzeri 2022.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23 izakina na Libya mu mukino ubanza uzabera muri Libya ku wa 23 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki 27 Nzeri 2022.